
Kigali, Rwanda — Ikipe y’u Rwanda mu bahungu n’iya Mali mu bakobwa ni zo zegukanye ibikombe mu mikino ya nyuma y’irushanwa rya Giants of Africa Festival 2025, ryasorejwe kuri Zaria Court, Kigali.
Iri serukiramuco ngarukamwaka ryahurije hamwe urubyiruko 320 ruturutse mu bihugu 20 byo ku Mugabane wa Afurika, rikaba ari ku nshuro ya kabiri ribereye mu Rwanda nyuma y’iryabaye mu 2023. Ryateguwe mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana n’urubyiruko binyuze muri siporo by’umwihariko umukino wa Basketball.
U Rwanda rwegukanye igikombe cy’abahungu
Mu mukino wa nyuma w’abahungu, Ikipe y’u Rwanda yatsinze Sénégal ku manota 27 kuri 24, ibona igikombe mu buryo bushimishije imbere y’abafana benshi bari bateraniye kuri Zaria Court, inzu y’imikino igezweho iherereye i Kigali.
Mali ihigitse Sénégal mu bakobwa
Mu cyiciro cy’abakobwa, Mali yegukanye igikombe itsinze Sénégal ku manota 20 kuri 16, ishimangira ubuhanga bw’abakobwa baturuka muri Afurika y’Uburengerazuba mu mukino wa Basketball.
Indi mikino n’ibihembo byatanzwe
Iri rushanwa ryasojwe n’umukino w’intoranwa (All-Star Game), aho abakinnyi batoranyijwe b’abahungu n’abakobwa bakinanye mu makipe avanze.
Kayijuka Dylan, Umunyarwanda, yatowe nka MVP (Umukinnyi w’Irushanwa) mu cyiciro cy’abahungu, mu gihe Oummou Koumare wo muri Mali yegukanye iki gihembo mu bakobwa.
Igitaramo cya nyuma cyitezweho byinshi
Iserukiramuco rizasozwa ku wa 2 Kanama 2025 n’igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi b’ibyamamare muri Afurika barimo The Ben, Timaya, Kizz Daniel, na Ayra Starr. Iki gitaramo gitegerejwe n’abafana benshi kizabera muri BK Arena, kikaba kirimo n’umwanya wo kwizihiza impano no guha icyubahiro urubyiruko rwitabiriye.