Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bushya bwo kwishyura ingurane z’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefone (MTN MoMo cyangwa Airtel Money), mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingurane zitinda kwishyurwa no kwihutisha imikorere ya Leta.
Ibi bije mu gihe u Rwanda rwitegura gutangiza Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, aho abaturage basabwa kugira uruhare mu byo Leta ibateganyiriza, kugira ngo ibikorwa byose bikorwa bibagezeho mu buryo buboneye.
MINALOC ivuga ko imiyoborere ishingiye ku muturage isaba ko buri gikorwa gishingira ku byo abaturage bakeneye, kandi bigakorwa mu gihe gikwiriye. Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzumabikorwa muri MINALOC, Jean Claude Ingabire, yavuze ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo abaturage bajye bishyurwa binyuze kuri MoMo, by’umwihariko abafite amafaranga make batabashaga gukurikirana dosiye zabo.
Yagize ati: “Turashaka gukoresha uburyo bwa MoMo kugira ngo abaturage bafite ingurane z’udufaranga duke bazihabwe vuba, kandi bitabateza ibirarane muri Leta.”
Leta ivuga ko ikibazo cy’ingurane zitishyurwa ari kimwe mu by’ibanze izashyize imbere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya Leta wa 2025–2026.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yasabye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku ngingo zijyanye no kwishyura ibirarane by’ingurane, kugira ngo abaturage babone ibyo bagombaga guhabwa.
Amakuru agaragaza ko dosiye 102 zifite agaciro ka 48.3 miliyoni Frw zitarishyurwa, harimo izo RTDA ifite zifite agaciro ka 18.7 miliyoni Frw, zituruka ku mishinga yo kubaka imihanda ya Kagitumba–Kayonza–Rusumo n’uw’Kibaya–Rukira–Nasho watangiye mu 2019.
Hari kandi abaturage 17 bo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, batarabona ingurane kuva mu 2012, ubwo ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi byangizaga imitungo yabo.
MINECOFIN igaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma ingurane zitinda harimo abaturage batuzuza ibyangombwa, cyane cyane abatagira ibibanza byemewe n’amategeko. Hari n’imishinga ikorerwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, aho Leta isigarana umutwaro wo kwishyura ingurane.
Biteganyijwe ko uburyo bwa MoMo buzafasha kongera umucyo, gukuraho ibirarane no kongera icyizere cy’abaturage mu mikorere ya Leta.
