Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba n’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ishinzwe guteza imbere ishoramari mu rwego rw’ubuzima, yakiriye Amb. Amma Twum-Amoah, Komiseri wa AU ushinzwe Ubuzima, Ibikorwa by’Ubutabazi n’Imibereho myiza, hamwe na Dr. Delese Mimi Darko, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Afurika gishinzwe Imiti (African Medicines Agency – AMA).
Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda z’iki kigo gishinzwe imiti, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubaka no gusigasira inzego z’ubuzima ku mugabane wa Afurika.
AMA, ifite icyicaro gikuru i Kigali, igamije guteza imbere ubuziranenge bw’imiti ikoreshwa muri Afurika, kongera ubushobozi bw’ibihugu mu kugenzura no guhuza imikorere y’inzego zishinzwe ubuzima.
Perezida Kagame yashimangiye uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere gahunda z’ubuzima, asaba ko Afurika yakomeza gukoresha umutungo wayo w’imbere (domestic health financing) kugira ngo ibashe kwigira mu bijyanye n’ubuzima.
Uyu mubonano wabereye muri Village Urugwiro, wagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu guteza imbere ubuzima, iterambere ry’abantu n’imiyoborere ishingiye ku buzima bwiza bwa buri wese.
